40Igihe Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari amaze kurekura Yeremiya ari i Rama,+ Yehova yavugishije Yeremiya. Nebuzaradani yari yaramujyanyeyo afungishijwe amapingu kandi yari kumwe n’abandi bantu bose b’i Yerusalemu n’i Buyuda bari bagiye kujyanwa i Babuloni ku ngufu.
12 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya 10, Nebuzaradani, wayoboraga abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+