-
Yeremiya 44:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nzatuma abasigaye b’i Buyuda biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bapfira muri Egiputa bagashira.+ Bazicwa n’intambara kandi bashireho bazize inzara, uhereye ku muntu usanzwe kugeza ku muntu ukomeye, bose bazicwa n’intambara* n’inzara. Bazahinduka umuvumo n’ikintu giteye ubwoba, abantu babasuzugure* kandi babatuke.+ 13 Nzahana abatuye mu gihugu cya Egiputa nk’uko nahannye Yerusalemu, mbahanishije intambara,* inzara n’icyorezo.*+ 14 Naho abasigaye b’i Buyuda bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, ntibazarokoka cyangwa ngo bacike ku icumu maze bagaruke mu gihugu cy’u Buyuda. Bazifuza kugarukayo no kuhatura ariko ntibazahagaruka, uretse bake gusa bazarokoka.’”
-
-
Yeremiya 44:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ngiye gukomeza kubareba kugira ngo mbateze ibyago, aho kubagirira neza;+ abantu bo mu Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazicwa n’intambara* n’inzara kugeza igihe bose bazashirira.+ 28 Abantu bake cyane gusa ni bo bazarokoka intambara,* bave mu gihugu cya Egiputa basubire mu Buyuda.+ Icyo gihe abasigaye b’i Buyuda bose, bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, bazamenya uwavuze ibintu bikaba, niba ari njye cyangwa niba ari bo.”’”
-