-
2 Abami 25:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya karindwi, Nebuzaradani,+ umukuru w’abarindaga umwami akaba n’umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 9 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu* y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu.+ Nanone amazu y’abantu bakomeye yose yarayatwitse.+ 10 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarinda umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu zose.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 34:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho,+ mbateze imivumo* yose yanditse mu gitabo+ cyasomewe imbere y’umwami w’u Buyuda. 25 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye+ bagatambira izindi mana ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze+ binyuze ku bikorwa byabo byose.”
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+
-