-
Yeremiya 40:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Abayahudi bose bari i Mowabu, mu Bamoni, muri Edomu n’abari mu bindi bihugu byose, na bo bumva ko hari abantu umwami w’i Babuloni yasize i Buyuda, akabaha Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani ngo abategeke. 12 Hanyuma Abayahudi bose batangira kugaruka bava mu turere twose bari baratatanyirijwemo, baza mu gihugu cy’u Buyuda basanga Gedaliya i Misipa. Benga divayi nyinshi basarura n’imbuto zera mu gihe cy’izuba nyinshi cyane.
-