19 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Meshulemeti, akaba yari umukobwa wa Harusi w’i Yotuba. 20 Yakoraga ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+
8 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Nehushita akaba yari umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu. 9 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo papa we yakoze byose.