-
Yeremiya 36:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Icyo gihe hari mu kwezi kwa cyenda,* kandi umwami yari yicaye mu nzu abamo mu mezi y’imbeho n’umuriro waka mu ziko imbere ye. 23 Iyo Yehudi yabaga amaze gusoma ibice bitatu cyangwa bine, umwami yacaga ibyo bice amaze gusoma akoresheje icyuma cy’umunyamabanga, akabijugunya mu muriro. Ibyo yakomeje kubikora kugeza igihe umuzingo wose washiriye mu muriro. 24 Ntibigeze bagira ubwoba kandi yaba umwami n’abagaragu be bose bumvaga ayo magambo yose, ntibigeze baca imyenda bari bambaye.
-