-
Yesaya 66:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Kuko Yehova azakoresha umuriro kugira ngo akore ibihuje n’urubanza yaciriye abantu bose.
Koko rero, azaba yitwaje inkota ye
Kandi abishwe na Yehova bazaba benshi.
-
-
Yeremiya 25:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+
-
-
Zefaniya 3:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova aravuze ati: ‘none rero nimuntegereze mwihanganye,+
Kugeza umunsi nzabatera* nkabatwara ibyanyu,
Kuko niyemeje gukoranya ibihugu, ngateranyiriza hamwe ubwami,
Kugira ngo mbasukeho umujinya wanjye, mbasukeho uburakari bwanjye bwose buteye ubwoba.+
Isi yose izatwikwa n’uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro.+
-