15 Uwo munsi ni umunsi w’uburakari,+
Umunsi w’agahinda no guhangayika cyane,+
Umunsi w’imvura nyinshi no kurimbura,
Umunsi wijimye urimo umwijima mwinshi cyane,+
Kandi ni umunsi w’ibicu n’umwijima uteye ubwoba.+
16 Ni umunsi abantu bazavuza ihembe n’impanda,+
Kugira ngo batere imijyi igoswe n’inkuta n’iminara miremire.+