-
Obadiya 2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu.
Urasuzuguritse cyane.+
3 Wowe utuye ahantu hihishe mu rutare,
Ugatura ku musozi hejuru,
Ubwibone bwawe ni bwo bwagushutse,+
Maze uribwira uti: ‘nta wamanura ngo angeze hasi.’
4 Niyo wajya gutura hejuru cyane nka kagoma,*
Cyangwa ugatura hejuru cyane hagati y’inyenyeri,
Naguhanura.” Ni ko Yehova avuga.
-