-
Yeremiya 18:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nimvuga ko ngiye kurandura, kurimbura no gusenya igihugu cyangwa ubwami,+ 8 maze icyo gihugu kikareka ibibi nari naravuze ko nzagihanira, nanjye nzisubiraho,* ndeke ibyago natekerezaga kugiteza.+ 9 Ariko nimvuga ko ngiye kubaka no gukomeza* igihugu cyangwa ubwami, 10 ariko kigakora ibyo nanga kandi nticyumvire ijwi ryanjye, nzisubiraho* ndeke ibyiza natekerezaga kugikorera.’
-
-
Yeremiya 24:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kimwe n’izi mbuto z’umutini nziza, nanjye nzita ku bantu b’i Buyuda bajyanywe ku ngufu, abo nirukanye aha hantu nkabohereza mu gihugu cy’Abakaludaya. 6 Nzabitaho mbagirire neza kandi nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya kandi nzabatera aho kubarandura.+
-