Yesaya 11:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Hazabaho umuhanda munini+ uva muri Ashuri abantu be basigaye bazacamo,+Nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa. Yesaya 65:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirishaKandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira. Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka. Yeremiya 23:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 “Nyuma yaho nzahuriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo+ nzigarure mu rwuri rwazo+ kandi zizabyara maze zibe nyinshi.+ Yeremiya 33:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Nzagarura abajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu b’i Buyuda n’Abisirayeli+ kandi nzabubaka nk’uko nabigenje mbere.+ Ezekiyeli 34:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Nzaziragira mu rwuri* rwiza kandi zizarisha ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Aho ni ho zizaryama kandi hazaba hari ubwatsi bwiza bwo kurisha;+ zizarisha mu rwuri* rwiza kurusha izindi nzuri zo ku misozi ya Isirayeli.” Mika 2:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose. Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’intama ziri mu kiraro,Bamere nk’amatungo ari mu rwuri.*+ Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+
16 Hazabaho umuhanda munini+ uva muri Ashuri abantu be basigaye bazacamo,+Nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.
10 Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirishaKandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira. Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka.
3 “Nyuma yaho nzahuriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo+ nzigarure mu rwuri rwazo+ kandi zizabyara maze zibe nyinshi.+
7 Nzagarura abajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu b’i Buyuda n’Abisirayeli+ kandi nzabubaka nk’uko nabigenje mbere.+
14 Nzaziragira mu rwuri* rwiza kandi zizarisha ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Aho ni ho zizaryama kandi hazaba hari ubwatsi bwiza bwo kurisha;+ zizarisha mu rwuri* rwiza kurusha izindi nzuri zo ku misozi ya Isirayeli.”
12 Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose. Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’intama ziri mu kiraro,Bamere nk’amatungo ari mu rwuri.*+ Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+