-
Ibyahishuwe 18:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Abacuruzi bacuruzaga ibyo bintu, kandi bari barabaye abakire bitewe na Babuloni Ikomeye, bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, ndetse bazarira cyane. 16 Bazavuga bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi ukomeye we! Wabaga wambaye imyenda myiza cyane ifite ibara ry’isine n’umutuku, wambaye imirimbo myinshi ya zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+
-