-
Ibyahishuwe 17:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori+ arindwi araza arambwira ati: “Ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya y’icyamamare yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi.+ 2 Ni yo abami b’isi basambanaga*+ na yo n’abatuye isi bagasinda divayi yayo, ni ukuvuga ibikorwa byayo by’ubusambanyi.”+
-