-
Habakuki 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ukora ibikorwa bibi kugira ngo ashakire inyungu umuryango we,
Akubaka icyari cye hejuru cyane,
Kugira ngo atagerwaho n’ibibazo.
-
-
Ibyahishuwe 18:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Nanone abacuruzi bo mu isi bazayiririra cyane, kuko batagifite ubagurira ibicuruzwa byabo byose. 12 Ibyo bicuruzwa ni zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro, amasaro, imyenda myiza, imyenda ifite ibara ry’isine,* imyenda myiza inyerera, imyenda y’umutuku, ikintu cyose gikozwe mu giti gihumura neza, ikintu cyose gikozwe mu mahembe y’inzovu n’ikintu cyose gikozwe mu giti cy’agaciro kenshi no mu muringa no mu cyuma no mu mabuye afite amabara meza.
-
-
Ibyahishuwe 18:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Bazashyira umukungugu mu mutwe, maze bavuze induru barira cyane bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uyu mujyi ukomeye uhuye n’ibibazo bikomeye! Ni wo watumaga abantu bafite amato mu nyanja bose bakira bitewe n’ubutunzi bwawo bwinshi. Nyamara dore urimbuwe mu kanya gato cyane!’+
-