-
Zab. 136:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yaremye ijuru abigiranye ubuhanga,+
Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
-
-
Yesaya 40:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,
Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+
-
-
Yeremiya 10:12-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,
Ashyiraho ubutaka buhingwa akoresheje ubwenge bwe,+
Arambura ijuru akoresheje ubuhanga bwe.+
14 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.
Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+
Kuko igishushanyo cye gikozwe mu cyuma* ari ikinyoma
Kandi nta mwuka ukibamo.+
15 Byose ni ubusa; ni ibyo gusekwa.+
Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka.
16 Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,
Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,
Kandi Isirayeli ni inkoni y’umurage wayo.+
Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryayo.+
-