ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 136:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 Yaremye ijuru abigiranye ubuhanga,+

      Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.

  • Imigani 3:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yehova yaremye isi abigiranye ubwenge,+

      Kandi yashyizeho ijuru ararikomeza abigiranye ubushishozi.+

  • Yesaya 40:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Hari utuye hejuru y’umubumbe* w’isi+

      Kandi abayituyeho bameze nk’ibihore.

      Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,

      Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+

  • Yeremiya 10:12-16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,

      Ashyiraho ubutaka buhingwa akoresheje ubwenge bwe,+

      Arambura ijuru akoresheje ubuhanga bwe.+

      13 Iyo avuze

      Amazi yo mu ijuru arivumbagatanya+

      Kandi atuma ibicu* bizamuka bivuye ku mpera z’isi.+

      Yohereza imirabyo* n’imvura,

      Akazana umuyaga uturutse mu bigega bye.+

      14 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.

      Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+

      Kuko igishushanyo cye gikozwe mu cyuma* ari ikinyoma

      Kandi nta mwuka ukibamo.+

      15 Byose ni ubusa; ni ibyo gusekwa.+

      Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka.

      16 Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,

      Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,

      Kandi Isirayeli ni inkoni y’umurage wayo.+

      Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryayo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze