-
Yesaya 13:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nta muntu uzongera kuhaba
Kandi nta wuzongera kuhatura kugeza iteka ryose.+
Nta Mwarabu n’umwe uzahashinga ihema rye
Kandi abashumba ntibazongera kuhajyana amatungo yabo ngo aharuhukire.
-
-
Yesaya 14:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Nzahahindura aho ibinyogote biba, mpahindure ibishanga kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.
-
-
Yeremiya 50:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Hari igihugu cyayiteye giturutse mu majyaruguru.+
Ni cyo cyatumye ihinduka ikintu giteye ubwoba,
Ku buryo nta muntu uyituyemo.
Abantu bahunganye n’amatungo;
Barigendeye.”
-
-
Yeremiya 51:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Isi izatigita kandi igire ubwoba,
Kuko ibyo Yehova yateganyije gukorera Babuloni bizaba,
Kugira ngo Babuloni ihinduke ikintu giteye ubwoba, isigare nta muntu uyituyemo.+
-