-
Gutegeka kwa Kabiri 28:53-57Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
53 Icyo gihe abanzi banyu bazabagota muhangayike cyane ku buryo muzarya abana banyu, mukarya inyama z’abahungu n’abakobwa banyu+ Yehova Imana yanyu yabahaye.
54 “Ndetse n’umugabo w’umugwaneza kandi wita ku bandi wo muri mwe, ntazagirira impuhwe umuvandimwe we, umugore we akunda cyane cyangwa abana azaba asigaranye, 55 kandi ntazabaha ku nyama z’abana be azarya kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu yose.+ 56 N’umugore wo muri mwe warenzwe, wumva adashobora no gukandagiza ikirenge hasi,+ ntazagirira impuhwe umugabo we akunda cyane, umuhungu we cyangwa umukobwa we, 57 kandi ntazabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye, kuko azabirya yihishe bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu.
-
-
2 Abami 25:3-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ku itariki ya cyenda z’ukwezi kwa kane, inzara yari nyinshi+ mu mujyi, abaturage barabuze ibyokurya.+ 4 Abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi+ maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, umwami na we ahunga yerekeza muri Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye umwami, zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 6 Nuko Abakaludaya baramufata+ bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, hanyuma bamucira urubanza. 7 Abahungu ba Sedekiya babiciye imbere ye. Nuko Nebukadinezari amumena amaso, amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni.+
-
-
Yesaya 3:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Dore Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,
Agiye kuvana muri Yerusalemu no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose n’icyo bafite,
Waba umugati n’amazi,+
-