-
2 Abami 25:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nanone kandi, umukuru w’abarindaga umwami yajyanye umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu.+ 19 Yakuye mu mujyi umukozi w’ibwami wayoboraga abasirikare, abajyanama batanu bihariye b’umwami bari aho mu mujyi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo, n’abaturage 60 basanzwe yasanze mu mujyi. 20 Nebuzaradani+ wari umukuru w’abarindaga umwami yarabafashe abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.+ 21 Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.+ Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+
-