-
Abalewi 18:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Ni yo mpamvu igihugu cyabo cyanduye. Nzahana abaturage bacyo bitewe n’icyaha cyabo kandi nzabirukana+ muri icyo gihugu.
-
-
Yesaya 24:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abantu bose bazakurwa mu gihugu bashiremo;
Ibirimo byose bizasahurwa,+
Kuko Yehova ari we ubwe wabivuze.
-
-
Yeremiya 25:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo.
-