-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yesaya 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Kuko muvuga muti:
Umwuzure w’amazi menshi nuza
Ntuzatugeraho,
Kuko kubeshya twabigize ubuhungiro bwacu,
Tukihisha mu kinyoma.”+
-