-
Ezekiyeli 21:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima. 22 Ibyo afashe mu kuboko kwe kw’iburyo araguza bimweretse Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, atange itegeko ryo kwica, avuze urusaku rw’intambara, ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+
-