-
Gutegeka kwa Kabiri 8:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,+ 13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagira ifeza na zahabu nyinshi, ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera, 14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 8:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nimuramuka mwibwiye mu mitima yanyu muti: ‘imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu ni byo byatumye tuba abakire,’+ 18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano yagiranye na ba sogokuruza banyu kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.+
-