12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose kandi nzabakurikiza inkota.+