-
Kuva 20:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Ndi Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+
-
-
Yeremiya 23:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko nanone, Yehova aravuga ati: “Hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 8 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana yavanye abakomoka mu muryango wa Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi bazatura mu gihugu cyabo.”+
-