ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30:1-3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+

  • Yeremiya 3:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Muri iyo minsi bazagenda, abo mu muryango wa Yuda bajyane n’abo mu muryango wa Isirayeli+ maze bose hamwe bave mu gihugu cyo mu majyaruguru bajye mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu ngo kibabere umurage.+

  • Yeremiya 24:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nzabitaho mbagirire neza kandi nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya kandi nzabatera aho kubarandura.+

  • Yeremiya 30:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yehova aravuga ati: “igihe kizagera maze mpurize hamwe abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+

  • Yeremiya 32:37
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 ‘Dore ngiye kubahuriza hamwe mbakuye mu bihugu byose nabatatanyirijemo mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ Nzabagarura aha hantu, ntume bahatura bafite umutekano.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

      Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

      Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze