30 Yehova aravuga ati: “Abana batumva bazabona ishyano.+
Bahora biteguye gusohoza imigambi itanturutseho,+
Bakagirana n’abandi amasezerano, ariko batayobowe n’umwuka wanjye,
Kugira ngo bongere icyaha ku kindi.
2 Bamanuka muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,+
Bakajya kwa Farawo kugira ngo abarinde
Kandi bagashakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.