20 None se wa muntu we, uri nde wowe utinyuka kunenga Imana?+ Ese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?”+ 21 None se umubumbyi ntafite ububasha ku ibumba?+ Mu ibumba rimwe ashobora kuvanamo igikoresho gikoreshwa ibintu byiyubashye, akavanamo n’ikindi gikoreshwa ibisuzuguritse.