-
Yeremiya 11:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye kubaga,
Sinari nzi ko ari njye bari kugambanira bavuga bati:+
“Nimuze turimbure igiti n’imbuto zacyo,
Tumurimbure mu gihugu cy’abazima,
Ku buryo nta wuzongera kwibuka izina rye.”
20 Ariko Yehova nyiri ingabo aca imanza zikiranuka.
Agenzura umutima n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+
Reka ndebe uko ubahanira ibyo bakoze,
Kuko ikirego cyanjye ari wowe nakigejejeho.
-