21 Yehova azabateza indwara y’icyorezo muyimarane igihe kirekire, kugeza aho azabarimburira akabakura mu gihugu mugiye kwigarurira.+ 22 Yehova azabateza indwara y’igituntu, guhinda umuriro,+ gufuruta, icyokere cyinshi, inkota,+ amapfa n’uruhumbu+ kandi bizabakurikirana kugeza igihe murimbukiye.