-
Yeremiya 14:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+
-
-
Ezekiyeli 13:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abahanuzi batagira ubwenge, bakurikiza ibyo mu mitima yabo kandi nta cyo beretswe.+
-
-
Ezekiyeli 22:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ariko abahanuzi bayo basiga ibikorwa byabo ingwa y’umweru. Ibyo berekwa ni ibinyoma kandi baragura babeshya,+ bakavuga bati: “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga” kandi mu by’ukuri nta kintu Yehova yavuze.
-