20 Nuko Tilugati-pilineseri+ umwami wa Ashuri aramutera kandi amuteza ibyago+ byinshi aho kumushyigikira. 21 Ubundi Ahazi yari yarasahuye ibintu byari mu nzu ya Yehova n’inzu y’umwami+ n’inzu z’abatware, yoherereza impano umwami wa Ashuri, ariko ibyo ntibyagira icyo bimumarira.