-
Ezekiyeli 25:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+ 13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzaramburira ukuboko igihugu cya Edomu na cyo ngihane, nkimaremo abantu n’amatungo, ngihindure amatongo.+ Abatuye i Temani kugeza ku batuye i Dedani bazicishwa inkota.+
-