8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Mowabu+ na Seyiri+ bavuze bati: “umuryango wa Yuda ni kimwe n’ibindi bihugu byose,” 9 nzatuma imijyi yo ku mupaka wa Mowabu isigarira aho nta wuyirinze, harimo n’imijyi myiza* yo mu gihugu, ari yo Beti-yeshimoti, Bayali-meyoni na Kiriyatayimu.+