-
Ezekiyeli 26:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Tiro ngiye kuyiteza Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, umwami w’abami,+ aze aturutse mu majyaruguru.+ Azaza afite amafarashi,+ amagare y’intambara,+ abarwanira ku mafarashi n’abasirikare* benshi cyane. 8 Abatuye mu midugudu yo mu giturage azabicisha inkota; azakubakaho urukuta rwo kukugota n’ikirundo cyo kuririraho, agutere yitwaje ingabo nini.
-