ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 7:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Acura inkingi ebyiri mu muringa+ washongeshejwe. Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+

  • 2 Abami 25:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani,*+ naho umutwe w’iyo nkingi ukozwe mu muringa, ufite ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 50.* Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi, byose byari bikozwe mu muringa.+ Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 4:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+

      Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi,

  • Yeremiya 52:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ku birebana n’inkingi, buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ Umubyimba wayo wanganaga na santimetero zirindwi n’ibice bine* kandi imeze nk’itiyo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze