-
2 Abami 25:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani,*+ naho umutwe w’iyo nkingi ukozwe mu muringa, ufite ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 50.* Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi, byose byari bikozwe mu muringa.+ Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 4:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+
Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi,
-