10 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza abasirikare bafata Yehoyakini bamujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma ashyiraho Sedekiya, wavukanaga na papa wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+