2 Mbere na mbere, ndabatera inkunga ngo mujye musenga mwinginga, mushimira kandi musabira abantu bose. 2 Mujye musenga musabira abategetsi n’abandi bantu bose bari mu nzego zo hejuru,+ kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, tubera Imana indahemuka kandi dufatana ibintu uburemere.+