ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.

  • Yesaya 6:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Utume umutima w’aba bantu winangira,+

      Utume amatwi yabo atumva+

      Kandi amaso yabo uyafunge,

      Kugira ngo batarebesha amaso yabo,

      Bakumvisha amatwi yabo,

      Maze umutima wabo ugasobanukirwa,

      Bakisubiraho maze bagakira.”

  • Yeremiya 8:21, 22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Nashenguwe n’agahinda bitewe n’umukobwa wo mu bantu banjye urwaye,+

      Narababaye cyane.

      Nagize ubwoba bwinshi.

      22 Ese nta muti uvura ibikomere uba i Gileyadi?+

      Cyangwa nta muntu uvura* uhaba?+

      None se kuki umukobwa w’abantu banjye adakira?+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze