-
Ezekiyeli 34:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore njye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.+ 12 Nzita ku ntama zanjye nk’umwungeri ubonye intama ze zari zaratatanye maze akazigaburira.+ Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima mwinshi.+ 13 Nzazivana mu bantu bo mu mahanga nzihurize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane mu gihugu cyazo maze nziragire ku misozi ya Isirayeli,+ iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu.
-