-
Matayo 2:16-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Hanyuma Herode abonye ko ba bantu baraguraga bakoresheje inyenyeri bamubeshye, ararakara cyane. Nuko yohereza abantu bajya kwica abana bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bafite imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe abaraguraga bakoresheje inyenyeri bari bamubwiye, kuko yari yabasobanuje neza.+ 17 Ibyo byasohoje ubuhanuzi bwa Yeremiya bugira buti: 18 “Ijwi ryo kurira no gutaka cyane ryumvikaniye i Rama. Ni Rasheli+ waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa kubera ko bari batakiriho.”+
-