-
Abaheburayo 8:8-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Imana yanenze abantu igihe yavugaga iti: “Yehova aravuze ati: ‘igihe kizaza, ngirane n’Abisirayeli n’Abayuda isezerano rishya. 9 Iryo sezerano ntirizamera nk’iryo nagiranye na ba sekuruza umunsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ kuko batakomeje kunyumvira, bigatuma ndeka kubitaho.’ Uko ni ko Yehova avuga.
10 “Yehova aravuga ati: ‘iri ni ryo sezerano nzasezerana n’Abisirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.+
11 “‘Ntibazongera kwigishanya ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: “menya Yehova!” kuko bose bazamenya ibyanjye, uhereye ku woroheje ukageza ku muntu ukomeye muri bo. 12 Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka.’”+
-