-
Yeremiya 50:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,
Ikosa rya Isirayeli rizashakishwa,
Ariko ntirizaboneka;
Kandi ibyaha bya Yuda ntibizaboneka,
Kuko nzababarira abo naretse bagasigara.”+
-
-
Abaheburayo 8:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Yehova aravuga ati: ‘iri ni ryo sezerano nzasezerana n’Abisirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo kandi na bo bazaba abantu banjye.+
11 “‘Ntibazongera kwigishanya ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: “menya Yehova!” kuko bose bazamenya ibyanjye, uhereye ku woroheje ukageza ku muntu ukomeye muri bo. 12 Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka.’”+
-
-
Abaheburayo 10:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+
-