-
Yobu 38:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Ese ushobora kujya guhiga kugira ngo uhe intare icyo irya,
Kandi se wabasha kugaburira intare zikiri nto zigahaga,+
40 Iyo zibereye mu bwihisho bwazo,
Cyangwa ziryamye aho ziba zitegereje ko hari icyavumbuka ngo zigifate?
-
-
Hoseya 5:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nzabera Abefurayimu nk’intare ikiri nto.
Abayuda na bo nzababera nk’intare ifite imbaraga.
-
-
Amosi 5:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 ‘Abantu bifuza umunsi wa Yehova bazahura n’ibibazo bikomeye!+
Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+
Uzaba ari umunsi wijimye, kandi nta mucyo uzabaho.+
19 Icyo gihe bizaba bimeze nk’uko umuntu yahunga intare agahura n’idubu,
Maze yakwinjira mu nzu agafata ku rukuta inzoka ikamuruma.
-