-
Gutegeka kwa Kabiri 28:54-57Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
54 “Ndetse n’umugabo w’umugwaneza kandi wita ku bandi wo muri mwe, ntazagirira impuhwe umuvandimwe we, umugore we akunda cyane cyangwa abana azaba asigaranye, 55 kandi ntazabaha ku nyama z’abana be azarya kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu yose.+ 56 N’umugore wo muri mwe warenzwe, wumva adashobora no gukandagiza ikirenge hasi,+ ntazagirira impuhwe umugabo we akunda cyane, umuhungu we cyangwa umukobwa we, 57 kandi ntazabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye, kuko azabirya yihishe bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu.
-