14 Nimutinya Yehova,+ mukamukorera+ kandi mukamwumvira,+ ntimusuzugure amategeko ya Yehova kandi mwebwe n’umwami uzabategeka mugakurikira Yehova Imana yanyu, nta cyo muzaba. 15 Ariko nimutumvira Yehova ahubwo mugasuzugura amategeko ya Yehova, Yehova azabahana mwe n’ababyeyi banyu.+