Intangiriro 12:2, 3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi abakwifuriza ibibi ni bo bizageraho.+ Imiryango yose yo ku isi izahabwa umugisha* binyuze kuri wowe.”+ Gutegeka kwa Kabiri 28:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+ Zekariya 8:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Mwa bantu b’i Buyuda mwe, namwe mwa Bisirayeli mwe! Nubwo abantu bo mu bindi bihugu bakundaga kubatuka+ kandi bakabasuzugura, njye nzabakiza maze abantu bajye babita abahawe umugisha.+ Ntimutinye,+ ahubwo mugire ubutwari.’+
2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi abakwifuriza ibibi ni bo bizageraho.+ Imiryango yose yo ku isi izahabwa umugisha* binyuze kuri wowe.”+
12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+
13 Mwa bantu b’i Buyuda mwe, namwe mwa Bisirayeli mwe! Nubwo abantu bo mu bindi bihugu bakundaga kubatuka+ kandi bakabasuzugura, njye nzabakiza maze abantu bajye babita abahawe umugisha.+ Ntimutinye,+ ahubwo mugire ubutwari.’+