ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 51:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Yehova azahumuriza Siyoni.+

      Azahumuriza ahantu hayo hose habaye amatongo,+

      Ubutayu bwayo abuhindure nka Edeni+

      Kandi ikibaya cyo mu butayu bwaho, agihindure nk’ubusitani bwa Yehova.+

      Hazabamo ibyishimo n’umunezero

      N’amasengesho yo gushimira n’indirimbo nziza.+

  • Yeremiya 30:18, 19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Yehova aravuga ati:

      “Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+

      Kandi nzagirira impuhwe aho batuye.

      Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+

      Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.

      19 Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+

      Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+

      Nzatuma baba benshi*

      Aho kuba bake.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

      Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

      Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze