-
Yesaya 54:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Uzibagirwa igisebo wagize igihe wari inkumi
Kandi ntuzongera kwibuka ikimwaro wagize igihe wari warapfushije umugabo.”
-
-
Yesaya 60:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,
Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yawe
Kandi bazakwita umurwa wa Yehova,
Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+
-
-
Mika 7:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ntunyishime hejuru wa mwanzi wanjye we!
Nubwo naguye, nzabyuka!
Nubwo ndi mu mwijima, nzi neza ko Yehova azambera umucyo.
-
-
Zefaniya 3:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Icyo gihe nzibasira abakubabaza bose.+
Nzatuma abantu bose babashima, kandi mumenyekane hose,
Muri ibyo bihugu mwakorejwemo isoni.
-