13 Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+
Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,+
Kandi igihe cyagenwe kirageze.+
14 Abagaragu bawe bishimira amabuye yayo,+
Kandi bakunda cyane umukungugu wayo.+
15 Abantu bose bo ku isi bazatinya izina rya Yehova,
Kandi abami bose bo ku isi bazabona icyubahiro cye,+