ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 9:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nuko nsenga mvuga nti: “Mana yanjye, mfite isoni n’ikimwaro ku buryo numva ntakwiriye no kugusenga. Mana yanjye, ibyaha byacu ni byinshi cyane* kandi ibicumuro byacu byarirundanyije bigera mu ijuru.+

  • Nehemiya 9:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “Nyamara banze kumvira, bakwigomekaho+ kandi banga Amategeko yawe. Nanone bishe abahanuzi bawe bababuriraga ngo bakugarukire, kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+

  • Yeremiya 31:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Numvise Efurayimu arira avuga ati:

      ‘Warankosoye kandi nemeye gukosorwa

      Nk’ikimasa kitatojwe.

      Utume mpindukira kandi rwose nzahindukira

      Kuko uri Yehova Imana yanjye.

  • Ezekiyeli 6:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Abazaba barokotse bazanyibuka bari mu bihugu bazaba barajyanywemo ku ngufu.+ Bazamenya ko nababajwe n’ubuhemu* bwabo bwatumye banta+ n’amaso yabo ararikira cyane ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Bazakorwa n’isoni kandi baterwe iseseme n’ibikorwa byabo byose bibi bakoze n’ibintu bibi cyane bakoze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze